Ni irushanwa nyafurika muri basketball FIBA AfroCAN rikomeje riri kubera mu gihugu cy’Angola. Kuri uyu munsi tariki ya 9 Nyakanga 2023 u Rwanda ruri mu itsinda C nyuma yo gutsindwa umukino wambere n’ikipe y’igihugu ya Tunisia rwongeye gutsindwa umukino wa kabiri.
Ni umukino u Rwanda rwakinaga n’ikipe y’igihugu ya Morocco. Nyuma yo kuyobora ibice 3 muri 4 biba bigize umukino, byaje kurangira Morocco igaritse amavubi maze iyatsinda amanota 59-57. Kuba u Rwanda rutsinzwe imikino ibiri yo mu matsinda ntabwo bivuze ko birangiye ahubwo rugomba gutegereza ko imikono y’amatsinda yose irangira hanyuma rukazakina imikino ya kamarampaka (play-in) kugira ngo rurebe ko rwabona itike ya 1/4 k’irangiza. Nyuma yo kuba imikino y’Amavubi irangiye, akaba atsinzwe imikino yose, ubwo n’ubundi yabaye aya 3 mu itsinda C, agomba gutekereza guhura n’ikipe izaba iya 2 mu itsinda D kuko niyo bazakina mu mikino ya kamarampaka. Mu itsinda D harimo DR Congo, Cameroon na Mozambique.