Mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, wapfiriyemo yagiye koga.
Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera.
Mu gitondo ni bwo Mizero yajyanye na bagenzi be koga agezeyo ahita arohama. Abo bari bajyanye koga batabaje abasanzwe bamenyereye kongera mu Kivu bavuga ko aho yazimiriye batajyamo kumutabara kuko amazi yaho yijimye gusa bizakurangiye avanwemo.
Abaturage babonye umurambo we bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, banabimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Mizero Ignace yabanaga na nyina gusa kuko se yitabye Imana.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yagiriye inama abahaturiye ndetse nabaza kuhasura.
Yagize ati: “Ubutumwa twaha abaturage n’abagana umurenge ni ukubabuza kwishora mu Kivu bagiye koga kandi batabizi abazikoga icyo tubagiraho inama ni ukujya bogera ahabugenewe bakirinda kujya kogera ahantu hatazwi, kandi bakirinda kujya mu Kivu batambaye ijire”.