spot_img

Biratangaje cyane: Leta yamaze imyaka 30 ihemba umuntu wapfuye.

Umugabo witwa Donald Felix Zampach wo muri Amerika yahishe ko nyina yapfuye imyaka isaga 30, akomeza gufata pansiyo ye.

Ubwo buriganya bwatangiye mu mwaka 1990 ubwo nyina wa Donald yapfaga apfiriye mu Buyapani, umuhungu we agahisha ko yapfuye.

Kuva 1990 ubwo nyina wa Donald yapfaga, umuhungu we yakomeje kujya akoresha konti ze za banki yigana uko nyina yasinyaga nibindi.
Donald uri gukurikiranwa n’urukiko we ubwe yivugiye ko yahishe urupfu rwa nyina kugirango akomeze afate amafaranga y’ubwiteganyirize yahabwaga na Leta.

Uyu mugabo ukurikiranywe adafunze yemerako yakiriye 830,000 by’amadorari y’Amarika nandi 30,000 by’amadorari y’Amarika yo kumakarita aturutse mumutungo wa Leta mugihe yisaga imyaka 30, Cyakora Donald yemerako azagurisha aho atuye akishyura amafaranga yatwaye muburyo bw’uburiganya.

Biteganyijwe ko Donald azasomerwa igihano yahawe kuri 20 Nzeri 2023.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img