spot_img

Ya filime yuruhererekane mwakunze Squid Game, netflix yararikiye abakunzi bayoko hagiye gusohoka igice cya kabiri.

  • Kuri iki Cyumweru urubuga rwerekana filime rwa Netflix, rwateguje abakunzi ba filime igice cya kabiri cya filime y’Abanyakoreya y’Epfo yakunzwe cyane “Squid Game”.

Mu itangazo ryatanzwe n’Umuyobozi wa Squid Game, Hwang Dong-hyuk, yemeje ko iyi filime igiye kugaruka ararikira abakunzi bayo bimwe mu zaba biyigize.

Yavuze ko umwe mu bakinnyi b’imena ba Squid Game, Gi-hun azongera kugaragaramo ndetse hazazamo undi mukinnyi mushya Cheol-su uzaba ari umukunzi wa Young-hee (wa umukobwa w’igipupe).

Squid Game ni filime ishingiye ku nkuru mpimbano, igaragaza uburyo abantu baba bekeneye amafaranga bajya mu irushanwa ry’urupfu kugira ngo bayabone.

Yabaye filime ya mbere yarebwe cyane kuri Netflix, ubwo yarebwaga amasaha asaga miliyari na miliyoni 600 mu gihe cy’ibyumweru bine bya mbere.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img