spot_img

Umuhanzi Jose Chameleone aho ubuzima bumugejeje akeneye amasengesho

Umuhanzi Joseph Mayanja wamenyekanye nka Jose Chameleone , ubuzima bwe bugeze aho rukomeye ndetse bamwe batangiye kumuhangayikira kubera ibihe arimo.

Yafashwe n’uburwayi bwo mu nda ubwo yajyaga gusura abana be aho babana n’umugore we Daniella Atim muri Amerika.

Bivugwa ko uru rugendo yagize mu kwezi gushize, yageze muri Amerika ubuzima bwe buramuhinduka kubera kurwara inyama zo munda.

Uyu muhanzi yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba vuba kuko yaramerewe nabi.

Gusa bikaba atarubwambere arwaye iyo rwara kuko iyi rwara ayimatanye imyaka irenga ibiri, bigeze kumusaba kumubaga arabyanga gusa iyishuro bikaba byaribikomeye.

Nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw Uyu muhanzi nyuma yo kubona kwishyura bigoye yitabaje Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Robinah Nabbanja, amusaba ubufasha.

Ni igitaramo Jose Chameleone yariguhuriramo nabandi bahanzi cyikaba cyamaze gusubikwa aho hariharimo numunyarwanda shaffy.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img