Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi nka Chriss Eazy kuva mu mwaka 2021 Ari mubiganza bya Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti aho bakorana nk’ureberera inyungu ze mu bya Muzika.
Mumpera z’icyumweru gishize niho hatangiye kuvugwa ko aba bombi baba baratandukanye.
Mu kiganiro na RadioTV10 dukesha iyi nkuru Chriss Eazy avuga ko ibyo bavuga byo gutandukana kwe na Junior Giti babihera kukuba Junior Giti yaramaze iminsi atagaragara mubikorwa bye by’umwihariko nk’ibitaramo Kandi mbere yaramuherekezaga muri byose.
Cyakora akomeza asobanura ko kuba Junior Giti atakimuherekeza mubitaramo bye ari uko umubyeyi we amaze iminsi arwaye bikaba byarabaye ngombwa ko ajya kumwitaho, agakomeza avuga ko ibivugwa ari ibinyoma.