spot_img

Byamurenze: Christopher inzozi ze zabaye impamo

Mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kunshuro ya 29, Perezida Kagame yakiriye abantu batandukanye mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Muri bo harimo n’ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda nka Bruce Melody, Christopher, Sandrine isheja ari nawe wayoboye uyu muhango n’abandi bagiye batandukanye.

Muri uyu muhango rero nibwo Christopher yateye intambwe yegera Perezida Kagame bafata ifoto y’amateka aho uyu muhanzi yakoresheje telefoni ye afata selfie maze ibyishimo biramutaha

Mu butumwa yasangije abakunzi be yagize ati “igihe kitazibagirana mfata inzozi n’imbaraga zange mu ifoto imwe”.

Bamwe mubabonye iyi foto bagaragaje ko bagakwiye kuba aribo bageze kuri ako gahigo ariko Christopher wagiriye umugisha muri byo birori yabashije kukageraho.

Christopher afata ifoto n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame. Shimangiye ko ari mubafatira urugero kuri Perezida Kagame.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img