Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije uwamubajije kubijyanye na ruhago y’u Rwanda yasubije avugako agiye kwinjira mu mikino agahangana n’imitekerereze mibi yiganjemo amarozi na zaruswa bakunze kwita (giti) mu mupira w’amaguru.
Yabitangaje mu kiganiro “Ask The President” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda aho yabajijwe ku kuba akunda kugaragaza ko ari umukunzi wa ruhago ariko ikipe y’igihugu ikaba ikomeje kwitwara nabi bikaba byarabaye nk’umuco, aho abanyarwanda banyotewe n’intsinzi kw’ikipe y’igihugu.