spot_img

Nyuma yo guhagarika uwari Umunyamabanga Mukuru, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryahagaritse uwari umukozi ushinzwe amarushanwa, Nizeyimana Félix kubera amakosa yakoze ku kibazo cya AS Muhanga na Rwamagana City.

Mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, hakomeje kugaragaramo impinduka zishingiye ku makosa abakozi bamwe bakomeje gukora. Mu masaha make ashize, ni bwo iri shyirahamwe ryatangaje ko ryahagaritswe uwari Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry Brulant kubera amakosa yakoze.

Uwari ugezweho, ni Nizeyimana Félix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri Komisiyo iyashinzwe. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Nizeyimana yandikiwe na perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yirukanwe burundu kubera amakosa yakoze ubwo umukinnyi wa Mbanza Joshua wa Rwamagana City yashyirwagaho amakarita atatu y’umuhondo kandi atari ukuri.

Muri iyi baruwa yandikiwe, Nizeyimana yabwiwe ko ibyo yakoze byo gutegeka umusifuzi witwa Tuyisenge Javan, ngo ahindure raporo y’umukino yari yatanze, ari ikosa rikomeye ritihanganirwa, bityo ko yirukanwe burundu mu kazi nta nteguza.

Félix yari amaze imyaka myinshi muri Ferwafa. Uretse kuba yabarizwaga muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa, yanabarizwaga muri Komisiyo ishinzwe Umutekano ku bibuga.

 

 

Check out other tags:

Most Popular Articles