spot_img

FERWAFA: WEBSITE Y’ISHYIRAHAMWE RY’UMUPIRA W’AMAGURU MU RWANDA MU MABOKO Y’UMUNTU UTAZWI

Mu rukerera rw’iki gitondo cyo ku wambere tariki ya 3 Nyakanga 2023 nibwo amakuru yatangiye gusakara ko website ya FERWAFA yaba itakiri mu maboko yayo, ko umubisha ashobora kuba yayinjiriye.

 

Mu ikoranabuhanga hakenerwa umutekano uhambaye kugira ngo ibikorwa byawe cyangwa se by’ikigo runaka bitinjirirwa n’abandi bantu bashobora kubikoresha mu buryo butanoze, ni ibyo bita mu ndimi z’amahanga hacking. Byari biri guhwihwiswa ko na website ya FERWAFA ari uko byayigendekeye bitewe n’amagambo mabi yarari kuyishyirwaho gusa hakabura gihamya kugeza ubwo FERWAFA ubwayo ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo ko ari uko byagenze, ko yinjiriwe n’abantu bataramenyekana ndetse ubu yabaye ivanyweho.

Ubutumwa FERWAFA yanyujije ku mbugankoranyambaga

Abantu benshi bakimara kubona ibi batangiye kwibaza uko imbugankoranyambaga zaba zicungwa? N’ubwo abandi babifashe nk’ibisanzwe cyane ko hari n’izindi mbuga zikomeye nazo zijya ziba hacked. Ibi byari bisanzwe bimenyerewe ku bahanzi, ibyamamare n’abandi bantu basanzwe ko aribo bibwa accounts zabo gusa none ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryari ritahiwe. Iri shyirahamwe rikaba ryabwiye abaturarwanda ko biri kwitabwaho ndetse bidatinze iki kibazo gishobora kuba cyakemutse.

Check out other tags:

Most Popular Articles