spot_img

Muri Siriya nyuma y’ amasaha arindwi umutingito ubaye, umubyeyi utwite yagwiriweho n’ inkuta z’ inzu aza kubyariramo umwana w’ umukobwa arangije yitaba Imana!

Nyuma y’ umutingito ukomeye wibasiye Siriya na Turukiya kuwambere mugitondo umubyeyi utwite yagwiriweho n’ inkuta z’ inzu aza kubyariramo umwana w’ umukobwa arangije yitaba Imana,

Uyu mwana w’umukobwa yavutse ari muzima muri Siriya ndetse akurwa munsi y’ibi bikuta amahoro gusa nyina umubyara we yari yapfuye.

Uyu mugore wari utwite bikekwa ko yaba yaragwiriwe nibi bikuta akabimara munsi umunsi wose mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Jenderes, aho bavugako uyu mugore yapfuye nyuma yo kubyara uwo mwana wari ukikijwe n’ibi bisigazwa by’amazu yasenywe.

Uretse uyu mugore wapfuye amaze kubyara uyu mwana, na se ngo yahitanwe n’uyu mutingito wahitanye abarenga 5000.

Nyina w’uyu mwana ngo yari amaze amasaha 7 gusa ageze muri aka gace ka Jenderes,muri Siriya aho yari ahunze intambara.

Aya mafoto yafatiwe mucyaro cyo muri Siriya giherereye hafi y’ umujyi witwa Aleppo

Nibura abantu 1,602 bamaze gupfa muri Syria mu gihe abandi 3,500 bakomeretse bitewe n’uyu mutingito wari ufite uburemere bwa 7.8 bwatikije ibi bihugu byombi.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img