spot_img

abarimu bakomeje kubyinira kurukoma 

 Umwaka wa 2022 wafashwemo ibyemezo bitandukanye bigamije kuzana impinduka nziza mu burezi, birimo kuzamura umushahara wa mwarimu, bamwe bavuga ko byababereye nk’igitangaza.

 

Ikibazo cy’umushahara w’abarimu utajyanye n’igihe cyagiye kigarukwaho n’abarimu ubwabo n’abandi bakurikiranira hafi iby’uburezi, bose bavuga ko kibangamiye imibereho yabo na byo bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi batanga.

By’umwihariko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ubwo ibiciro byatangiraga kuzamuka mu buryo bukabije, hari abumvikanye bavuga ko batagishoboye guhaha iby’ibanze bakenera mu buzima by’umwihariko abakorera ku mpamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2).

Umwarimu ufite impamyabumenyi yo kuri urwo rwego yatangiriraga ku mushahara w’ibihumbi 44 Frw. Bamwe bavugaga ko aho gukomeza kwicira isazi ku jisho kandi bitwa ko bari mu kazi byarutwa n’uko bakwikira amasuka bakajya guhinga.

Ibi kandi byakunze no kugira ingaruka ku bijyanye no gushyira mu myanya abarimu kuko ibigo byinshi by’amashuri wasangaga bidafite abarimu bose bikeneye kuko n’ababaga bahawe akazi bakavagamo uko bucyeye n’uko bwije bajya gushaka iyo bweze.

Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka nibwo hatangajwe iby’izamurwa ry’umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano.

Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bahawe inyongera ingana na 88% by’umushahara batangiriraho naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bazongererwaho 40%.

Uku ni ukwezi kwa gatanu bahabwa umushahara mushya ibyo bamwe bavuga ko byatumye babasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko nk’uko umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Mujyi wa Kigali utashatse ko amazina ye atangazwa yabibwiye IGIHE.

Ati “Byatumye umuntu abasha guhangana n’ibiciro biri ku isoko kuko byagiye bizamuka cyane.”

Yagaragaje ko amavuta y’ibihwagari ageze ku 4000 Frw kandi mbere yaguraga 1800 Frw mu gihe ayari asanzwe agura 1300 Frw ageze kuri 2500 Frw.

Umuceri mwiza ugura 42000 Frw (ibiro 25) waguraga 23000 Frw; isabune yo kumesa yaguraga 450 Frw ubu igura 900 Frw naho ibishyimbo byaguraga 350 Frw ku kilo ubu bigeze ku 1000 Frw uretse ko mu bihe bishize byigeze kugura 1600 Frw ku kilo.

Uyu mwarimu yakomeje agira ati “Iyo batatwongeza nta cyari kugenda. Gusa nta wundi mushinga umuntu yakora muri ayo mafaranga uretse kuba yakwaka inguzanyo yisumbuyeho kuko yikubye hafi inshuro ebyiri ariko ubundi ntacyo ubuzima bwahindutseho.”

Imibare yerekana ko mu Ugushyingo 2022 ibiciro ku masoko yo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho ku rwego rw’igihugu, byazamutse kuri 21,7%, ndetse ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 45,4%.

Muhizi Shabikumi Emmanuel, Umuyobozi w’Ishuri rya Bushengo mu Karere ka Rubavu ari mu bishimiye izamurwa ry’imishahara.

Ati “Twari twarishimiye inyongera ya 10% ku mushahara ariko guverinoma yatekereje ko itari ihagije byatumye ikora icyo twakwita igitangaza. Umushahara wacu uri ku rundi rwego, ntitwabasha gusobanura ibyishimo byacu. Ntitwashoboraga kwigisha abana b’abandi mu gihe abacu badashobora kujya ku ishuri kubera ibibazo by’ubushobozi buke, nibura ubu twarabubonye.”

Umugiraneza Aline umwarimu wo ku ishuri ribanza rya Bukinanyana ADEPR riherereye mu Karere ka Nyabihu na we yavuze ko izamurwa ry’umushahara wa mwarimu ryababereye nk’igitangaza.

Ati “Hari itandukaniro hagati y’imishahara difite ubu n’iyo mu bihe bishize. Umwuga w’uburezi ntiwari uwo kwifuzwa, nta byishimo twawukoranaga. Ibi bigiye kuzana impinduka ku ireme ry’uburezi kuko mbere wasangaga abarimu bafite ibindi bahugiyemo hanze y’akazi kugira ngo babashe kubaho ariko uhereye igihe umushahara wazamuriwe tuzaba dushyize umutima ku kazi kacu.”

Umwarimu wo mu Karere ka Musanze yagize ati “Turashima leta yumvise agahinda kacu; ntabeshye ntabwo twari twishimye ariko hamwe n’umushahara mushya tuzabasha kuzigama; abana banjye bazabasha kwiga mu mashuri meza kubera ko mfite ubushobozi bwo kubishyurira.”

“Turatanga icyizere ko tugiye gukorana umurava kurushaho ngo tuzane impinduka ku ireme ry’uburezi kubera ko twabonye agahimbazamusyi; ubu nta rwitwazo tugifite nubwo muri kamere y’umuntu atanyurwa.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu, Niyonambaza Gervais yavuze ko kuzamura umushahara w’abarimu ari ingenzi ariko bisaba ko habaho uburyo bwiza bwo gukurikirana imikorere yabo kugira ngo bigire impinduka nziza ku ireme ry’uburezi.

Ati “Mu by’ukuri twakoraga ubuvugizi ngo abarimu bongererwe imishahara ariko twaratunguwe tubonye ibyakozwe.”

Ubwo yatangazaga iby’izamurwa ry’umushahara wa mwalimu imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 1 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko bizateza imbere imibereho ya mwarimu n’ireme ry’uburezi kandi hari icyizere ko bizatuma abavaga muri uyu mwuga bagabanuka.

Ikoranabuhanga ryafashije mu gushyira mu myanya abarimu benshi mu gihe gito

Mu zindi mpinduka zakozwe muri iki gihe harimo kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire y’ibizamini by’akazi ku barimu aho byatumye Leta ibasha gushyira mu myanya abarimu benshi mu gihe gito.

Nshimiyimana Fidèle, umwarimu wo mu Karere ka Musanze yavuze ko ubu buryo bwagize umumaro bituma ibyo gutanga akazi bikorwa mu mucyo.

Ati “Twishimiye uburyo ikoranabuhanga ryahinduye ibintu bikaba byiza kurushaho. Ubu uva mu kizamini cy’akazi wamenye amanota wabonye. Si ibanga ko mu bihe byashize umuntu ushaka akazi k’ubwarimu mu mashuri yisumbuye yashoboraga kwishyura ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda; uburyo bushya buzatuma ibya ruswa biba amateka.”

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Muhoza mu Karere ka Musanze, Sr Mukantagwabira Didacienne umaze imyaka 29 mu mwuga w’uburezi yavuze ko uburyo bwo gushyira abarimu bashya mu kazi busigaye burimo umucyo.

Ati “Nta ruswa igitangwa mu gihe abarimu bashya bashyirwa mu kazi. Ntibikiri ngombwa ko uba uri inshuti n’umuntu runaka kugira ngo ubone akazi mu burezi.”

Mu barimu bashyizwe mu kazi uyu mwaka harimo abagera ku 154 baturutse muri Zimbabwe bageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.

Ikoranabuhanga ryakoreshejwe no kuri bo mu bizamini byo gutoranya ababifitiye ubushobozi byakozwe ababitanga bamwe bari i Kigali mu gihe ababikoraga bari iwabo.

Kwakira aba barimu ni intambwe yatewe nyuma y’amasezerano yo guhererekanya abakozi bafite ubushobozi hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono muri Gicurasi uyu mwaka. Bashyizwe mu mashuri yigisha abarimu bo mu mashuri abanza (TTC) n’ay’ubumenyingiro yo ku rwego rwa kaminuza (IPRCs).

Muri Mata 2022 na bwo Minisiteri y’Uburezi yari yakiriye abarimu 45 batanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), bazafasha mu myigishirize y’Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aba barimu bategerejweho umusanzu wo ku rwego rwo hejuru uzatuma Igifaransa kirushaho kumenyekana.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img