spot_img

Murindahabi Irène yavuze amagambo akomeye kuri Niyo Bosco bahoze bakorana nyuma yuko abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu Niyo Bosco atagaragara ku bantu bazaririmba mu gitaramo cya Vestine na Dorcas nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu muziki wabo.

Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y’amezi abiri Niyo Bosco atangaje ko atandukanye na MIE Empire yari ahuriyemo na Vestine na Dorcas, nyuma yo kutumvikana na Murindahabi Irène uyiyobora.

Murindahabi Irène uyobora iyi sosiyete ifasha aba bahanzi avuga ko Niyo Bosco nubwo atari ku mpapuro zamamaza igitaramo yagize uruhare rukomeye mu kubaka MIE Empire n’umuziki w’aba bakobwa.

Yagize ati “Uruhare rwa Niyo Bosco ni runini yaba mu kubaka MIE, kubaka umuziki wa Vestine na Dorcas ndetse n’uwe muri rusange naba ntari umuntu kwicara nkavuga ko ntacyo yamaze.”

Yakomeje agira ati “Kuba tutari gukorana ntabwo bivuze ko twaciye umubano igihe icyo aricyo cyose twakorana, mu mikoranire ni byiza ko impande zombi zigira imyumvire imwe”

Nubwo itandukana ryabo ritavuzweho rumwe, uyu musore avuga ko kugira ngo iki gitaramo bari gutegura kigende neza harimo uruhare rwa Niyo Bosco.

Ati “Iki gitaramo kugira ngo kizagende neza yabigizemo uruhare, ibyavuzwe n’ibindi bizaza njyewe simbyitayeho, ntabwo gukorana n’abahanzi byapfuye kwizana gutyo gusa, mbifata nk’ubushabitsi”

“Ntabwo ndi inzoka yabasha kwiruma umurizo, ibyaba byose ndacyashimira Niyo Bosco.”

Vestine na Dorcas bavuga ko hari byinshi bigiye ku igenda rya Niyo Bosco wababaye hafi mu muziki wabo bafatanya n’amasomo.

Kamikazi Dorcas yasubije agira ati “Ikintu byatwigishije ni ugukomera nta rugendo rutarimo ubunyerere n’ijambo ry’Imana rirabivuga neza, amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose, ibi byatumye dukomera.”

Niyo Bosco watandukanye na MIE Empire bamufashaga mu bikorwa bitandukanye bya muzika kugeza ubu ntaratangaza niba agiye kwikorana cyangwa hari abandi bafatanya bikorwa afite.

Kugeza ubu ntibizwi neza niba uyu muhanzi yaratumiwe mu gitaramo cya mbere Vestine na Dorcas bagiye gukora ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali.

Check out other tags:

Most Popular Articles