Ibyo wamenya kuri Bomb ishobora guhitana abantu 100.000.000 itunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubuhinde, Israheli, Pakistani na Koreya ya Ruguru.
Bombe H, igisasu kirimbuzi gifite ingufu zihambaye, kikanakuba inshuro 3000 icyarashwe i Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani mu ntambara y’isi ya kabiri.
Bombe H ni igisasu bwoko ki?
Bombe H yitwa nanone bombe à hydrogène, bombe à fusion cyangwa bombe thermonucléaire. Mu cyongereza niyo bita Hydrogen bomb. Ni igisasu kirimbuzi gikura ingufu zacyo mu kwiyegeranya kw’imitima igize iki gisasu (fusion de noyaux légers) ari naho hakomoka izina rya bombe à fusion .
Yaba igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko A (Bombe Atomique/Atomic Bomb) ndetse n’icyo mu bwoko bwa H(Bombe H) byose bikoranye ikoranabuhanga rihanitse, bisaba ibikoresho bihenze cyane ndetse bisaba amagerageza menshi kugira ngo abakora Bombe H babashe kumenya neza imikorere yayo.
Urugero kugirango Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibashe gukora igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa H byayisabye gukora amagerageza ibihumbi naho Ubufaransa inshuro 210. Iyi nanayo mpamvu mbere y’uko Koreya ya ruguru itangaza ko yagerageje igisasu cya kirimbuzi, ibihugu 8 ku isi nibyo gusa byari bisanganywe ubwoko bw’ibi bisasu.
Kugira ikoranabuhanga ry’igisasu cya Bombe A ndetse no gutunga kubwinshi Uranium na Plutonium byifashishwa mu gukora ibisasu kirimbuzi ni intambwe zibanza kugira ngo igihugu runaka kibashe gukora igisasu cya Bombe H nkuko byatangajwe na Jean-Marie Collin , inzobere y’Umubiligi mu by’ibisasu bya kirimbuzi. Igikurikiraho ni ugushakisha uburyo cyagirwa gito hanyuma kigashyirwa muri Missile .
Hagati ya 2006 na 2013 Koreya ya ruguru yagerageje ibindi bisasu bya kirimbuzi inshuro 3 bifite ubukana nk’icyo Amerika yarashe i Hiroshima mu Buyapani.
Kuva muri 2006 itangira igerageza ry’ intwaro za kirimbuzi, Koreya ya ruguru yagiye ifatirwa ibihano binyuranye n’ akanama gashinze umutekano mu muryango w’abibumbye(UN Security council) nubwo bitayibujije gukomeza kubigerageza. Ibi bisasu byose Koreya ya ruguru yari yabanje kugerageza bikoresha uburyo bwa Fission gusa.
Bombe H iba igizwe n’ibisasu 2 bya kirimbuzi
Bombe H igizwe n’ibice 2 by’ingenzi :Fission na Fusion ari nabyo byiciro iturikiramo.
Fission ni uburyo igisasu cya kirimbuzi giturika, ibice bikigize (atomes/atoms) bikagenda byigabanyamo uduce duto twinshi dufite uburemere buto.
Uku kwigabanya gukurikirwa n’umuriro/
ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru(dégagement de chaleur). Ubutare bwa plutonium na uranium nibwo bufite ubushobozi bwo kwigabanyamo uduce nk’utu ari nayo mpamvu arizo elements(soma elema) zifashishwa mu gukora ibisasu kirimbuzi. Uranium niyo ikunda gukoreshwa mu cyiciro cya Fission.
Kugira ngo wumve uburemere bw’umuriro cyangwa ubushyuhe ibisasu bya kirimbuzi biba bifite ,hari urugero rwatanzwe n’urubuga Futura Science rworoshye kumva. Mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ‘L’énergie nucléaire de A à Z’, iki kinyamakuru cyatangaje ko Garama 1(1gramme) ya uranium 235 irekura ubushyuhe/umuriro ugereranywa n’uwatangwa n’amatoni menshi y’amakara.
Fusion bwo ni uburyo bw’ikinyuranyo kuri Fission. Uduce duto duto tugenda twiyegeranya tukabyara ikindi gice kinini kurushaho(noyaux atomiques légers s’unissent) . Impamvu Bombe H bavuga ko ariyo igira imbaraga cyane kurusha Bombe A ni uko yo iba igizwe n’ibisasu 2 bya kirimbuzi:Bombe ikoresha uburyo bwa Fission na bombe ikoresha uburyo bwa Fusion. Ibi nibyo ikinyamakuru Tech Insider cyagarutseho mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ‘ There’s a major difference between a hydrogen bomb and an atomic bomb’. Ubusanzwe element ya Hydrogen ifite izindi 2 ziyikomokaho deutérium na tritium.
Bombe Atomique nayo isanzwe ikanganye ikubwe inshuro 1000 na Bombe H
Bombe A yarashwe i Hiroshima mu Buyapani yari ifite ingufu zibarirwa hagati ya Kilotons 10 na 15.
Kugira ngo ubashe kugira ishusho y’abo Bombe H yahitana iramutse irashwe ku gihugu runaka, uko ari 2 Bombe Atomique zarashwe i Hiroshima zahitanye abantu 200.000. Bombe H yo ikubye inshuro 1000 ubukana bombe Atomique zarashwe i Hiroshima mu ntambara ya 2 y’isi muri 1945 nkuko bitangazwa n’inzobere mu bisasu bya kirimbuzi. Ikinyamakuru techinsider cyabyanditse mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti’ There’s a major difference between a hydrogen bomb and an atomic bomb’ yo ku wa 6 Mutarama 2016. Niba Bombe 2 zarashwe mu Buyapani zarahitanye abantu 200.000, ndetse na nyuma zigakomeza guteza ingaruka mbi ku bana bavuka, ni ukuvuga ko byibura imwe ifite ubushobozi bwo guhitana abantu babarirwa ku 100.000. Ukoze imibare, ubona ko Bombe H iramutse irashwe mu Mujyi munini, ifite ubushobozi bwo guhitana byibuze abagera kuri miliyoni ijana (100.000.000).
Bombe H ifite ingufu yaturitse kugeza ubu ni y’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ’Tsar Bomba’ yaturikiye muri Arctic muri 1961 yari ifite imbaraga zibarirwa muri megatons 57. Ikinyamakuru Le monde mu nyandiko yacyo ‘Essai nucléaire en Corée du Nord : qu’est-ce qu’une bombe H ?’ yo ku wa 06 Mutarama 2016 cyatangaje ko Bombe H Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zaturikije yari ikubye inshuro 3.300 iyo Amerika yarashe i Hiroshima muri 1945.
Ubushyuhe Bombe H iba ifite buba bubarirwa mu mamiliyoni ya degre celcius(urugero rupimirwaho ubushyuhe) bugereranywa n’ubw’izuba.
Avuga ku bushyuhe buterwa na Bombe H, Takao Takahara, professeri muri Meiji Gakuin yo muri Tokyo mu Buyapani yagize ati “’T hink what’s going on inside the sun. In theory, the process is potentially infinite. The amount of energy is huge. ’ Tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati” Mutekereze ubushyuhe buba buri mu zuba mo imbere, igikorwa cyayo kigira ingufu zitagereranywa.