Sobanukirwa uko himikwaga abami b’u Rwanda:
Amateka y’u Rwanda agaragaza ko abami bose b’u Rwanda bakomokaga mu muryango umwe wo mu bwoko bw’Abanyiginya. Iyo miterere y’inkomoko y’abami ikavuga ko umwami iyo yatangaga yagombaga gusimburwa n’umuhungu we, bityo bityo kugeza ku ndunduro.
Ikindi kivugwa ku bwami ni uko ngo umwana wagombaga gusimbura se ku ngoma yagombaga kuba yaravukanye imbuto nk’uko Abiru babibwiraga rubanda. Hari abavuga ko bitumvikana neza uko byagendaga kugirango uwo mwana w’umwami avukane imbuto, ariko ibyo byari amabanga y’ubwiru nk’uko iyo nyito yabwo iri.
Umwami wimye yagiraga izina ry’ubwami
Umwami wimye yagiraga izina ry’ubwami hakiyongeraho n’izina rye bwite yiswe n’ababyeyi be. Umwami yahitagamo izina uko abyumva, akiha amatwara y’imitegekere uko abishaka, agashyiraho abatware b’intara z’igihugu ab’ingabo, ab’ubutaka n’abandi, akabikora uko abyumva ntawe agishije inama.
Ahasaga mu mwaka wa 1576 kugeza mu wa 1609, ku ngoma y’umwami w’i Gasabo Kigeli II Nyamuheshera niwe washyizeho umurongo ngenderwaho ntakuka w’ubutegetsi bwa Cyami.
Ashyiraho itonde ry’amazina y’ubwami uko azajya akurikirana ku ngoma, n’amatwara y’abo bami ndetse n’igihe izina iri n’iri rizaba rigezweho
Iryo tonde ryabaga riteye ritya:
– MUTARA, KIGELI, MIBAMBWE, YUHI
– CYILIMA, KIGELI, MIBAMBWE, YUHI.
Ni ukuvuga ko buri zina ry’ubwami ryagarukaga buri ngoma eshatu, usibye Mutara na Cyilima zagendaga zisimburana.
Ayo mazina yabaga afite icyo asobanura kijyanye n’amatwara n’inshingano umwami uzitwa iryo zina agomba kugenderaho. Ayo mazina yasobanuraga gutya ukurikije amatwara yayo nuko akurikirana.
1.Harebwe uko Kigeli II Nyamuheshera yagiye ayakurikiranya habanzaga MUTARA aribyo bivuga “Umwami w’Amatungo”. Iryo zina yarisimburanagaho na CYILIMA. Ariko bose intego n’amatwara yabo ari amwe. Umwami wabaga yimye iryo zina ariryo rigezweho, yagombaga kwita ku bworozi, cyane cyane inka z’Inyambo, dore ko arizo zari zigize ubukungu bw’igihugu mu gihe cyo hambere. Uwo Mwami iyo yaterwaga yaritabaraga, ariko we ntiyateraga. Aha hakaba ariho havuye ya mvugo yamamaye mu Rwanda igira iti “u Rwanda ruratera ntiruterwa.”
2. Izina ry’Ubwami ryakurikiragaho ni irya KIGELI. Bikaba bivuga “Umwami w’Inkotanyi”. Iyo iryo zina ryabaga rigezweho, amatwara y’uwo mwami kuva yimye ingoma kugeza atanze, yari ayo kugaba ibitero byo kwagura igihugu no kwihimura ku bami babaga barihaye gusuzugura u Rwanda. Aha nk’uko bigaragara mu mateka, ba Kigeli nibo bami baguye u Rwanda cyane, nka Kigeli IV Rwabugiri wahigitse amahanga kakahava.
3. Izina rya gatatu ryari irya YUHI. Bikaba bisobanura “Umwami w’umuriro”. Impamvu yitwaga Umwami w’umuriro, ni uko ku ngoma ye yagombaga kurinda ubusugire bw’igihugu. Akaba umwami w’intagondwa ku buryo ntawabasha kuvogera igihugu cyangwa se abaturage bacyo. Yuhi, yari umwami wagombaga kubungabunga umuco w’igihugu ku buryo urushaho gusakara muri bene wo.
Icyo gihe hakirindwa ko hagira indi mico y’amahanga yavogera umuco w’i Rwanda. Ababikurikiranye bavuga urugero rwa Yuhi IV Musinga wanze kubatizwa n’abazungu nk’abandi bose. Agasubiza ko aho kwitwa izina ry’abazungu yakwitwa izina rya ba sekuruza be, dore ko nabo bari bafite amazina meza kandi yuje ubutwari.
Icyo gihe yanze kwitwa izina ry’Abatagatifu, avuga ko atakwitwa amazina y’abazimu b’abazungu kandi hari ab’i Rwanda bo bazwi ko hari icyo bamariye igihugu, atanga urugero rwa se Rwabugili. Kwemera ubukirisitu kuri we byaragoranye cyane, kuko yavugaga ko “Imana azi ari Imana y’i Rwanda”, naho iy’abazungu ntacyo ayiziho.
Ibi bavuga ko biri mu byatumye bamuca ku ngoma ubwo kuwa 05/01/1931 abazungu bamwimuye bakamucira i Kamembe, mbere y’uko ahungira i Moba mu cyahoze ari Zaire, ari naho yaguye.
Aha havugwa kandi Umwami w’icyamamare muri ba Yuhi witwaga Yuhi IV Gahindiro wabayeho ahasaga mu 1746. Icyamuteye kwamamara, ngo ni uko yari umwami w’umunyamahoro, bikaba bivugwa ko ku ngoma ye nta muntu n’umwe yigeze yica.
Ubwami bwe bwabaga ari ingoma yuje ituze, umutekano n’ubugiraneza bwinshi. Ngo niyo ngoma imwe rukubi yabayemo amahoro n’ubwisanzure bisesuye mu Rwanda. Ibyo ngo bitangirwa ubuhamya n’ibikomangoma Ntamwete na barumuna be bo mu Gisaka yahaye ubuhungiro, ubwo Rugeyo yari yigize igikomangoma Zigama cy’i Burundi agatera i Gisaka.
4. Izina rya kane ryari irya Mibambwe. Rikaba rivuga “Umwami w’uburumbuke”. Iyo iri zina ryabaga rigezweho, uwo mwami yagombaga kwita ku burumbuke bw’abantu, imyaka n’amatungo. Igihugu kigahorana ubukungu butajegajega, bityo abaturage bakarindwa indwara z’ibyorezo n’iz’ibiza zazengerezaga amatungo.
Uwo mwami nawe yagabaga ibitero, ariko bitari byinshi. Ibitero bye ngo byabaga ari ibyo kunyaga inka zo mu yandi mahanga mu rwego rwo kongera izari mu Rwanda. Yanagabaga ibitero byo kugaruza kandi izabaga zanyazwe n’andi mahanga. Ibitero byo kwagura igihugu byo, yabihariraga ba Kigeri.
Mu gushyiraho amazina y’abami n’uko azajya akurikirana ngo hari amazina yagiye akurwaho bitewe n’ibikorwa byakozwe ku ngoma zabo cyangwa se kuba nta gikorwa kizwi uwo mwami yakoreye igihugu. Urugero ruvugwa ni urwa Ruganzu Ndoli wakoze ibikorwa byinshi bikomeye, bakagira n’ibindi bamwitirira, ariko ngo kuba nta mwana we n’umwe yabiraze nta n’umwami n’umwe mu bamukurikiye wigeze akora nkawe, byatumye izina rye rikurwa mu mazina y’abami b’u Rwanda. Aha ngo niho bakurije bamwita “Igicucu Ruganzu.”
Izina rya Ndahiro naryo ryakuwe mu mihango y’ubwiru bwimitsi ngo bitewe n’uko ku ngoma ye ariho mu mateka u Rwanda rwatewe n’amahanga by’akabura rugero nko ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatara, ubwo u Rwanda rwibasirwaga n’igitero cya Nsibura Nyebunga umwami w’i Bunyabungo, wahereye ku mage u Rwanda rwari rurimo y’ibikomangoma byo kwa Yuhi Gahima byarimo kurwanira ingoma.
Icyo gihe Nsibura Nyebunga yanesheje Ndahiro Cyamatare, anyaga n’ingabe y’u Rwanda bitaga Rwoga. Iryo zina Ndahiro ryakuwe mu mazina y’ubwami kubera iryo shyano ry’urupfu rwapfakaje u Rwanda rukanyagwa n’ingabe yarwo Rwoga, u Rwanda rukirenza imyaka isaga icumi muri ako kangaratete.
Icyo gihe ngo haciwe iteka ko nta mwami uzongera kwitwa izina ry’ubwami rya Ndahiro, aha niho havuye umuhango wo mu bwiru witwa “Gukura Gicurasi”.
Ikindi umwami Kigeli II Nyamuheshera yakoze, ni uko yashyizeho gahunda nyayo igenga ubwiru, ashyiraho gahunda y’Abiru b’imihango, ashyiraho n’imitwe y’Abiru n’inshingano zabo. Ni nawe waciye iteka ry’uko Umwiru Mwimitsi agomba kuzajya ava mu biru b’Abatege, naho Abiru bo kwa Rutsobe (ariwe nkomoko y’Abatsobe) nibo bari bafite inshingano yo gutanga abatabazi batabariraga igihugu, bakaba ari nabo bashingwa iby’umuganura. Nyamuheshera agena imikorere y’Abatware b’ubutaka, ab’inyambo n’ab’ingabo.
Umwami yagiraga ububasha bw’ikirenga mu gihugu cye. Yaricaga agakiza, akagaba akanyaga. Muri make ubuzima bw’abaturage b’igihugu cyose bwabaga buri mu maboko ye. Ikintu cyose cyabaga ari icy’umwami, inka zari iz’umwami, ubutaka bwabaga ari ubw’umwami, abagore babaga ari ab’umwami, abana babaga ari ab’umwami n’ibindi. Iteka yabaga yaciye ryabaga ari ihame ntakuka, rikubahirizwa kuva kubabyeyi kugeza kubana, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi bakabitozwa.