spot_img

Perezida wa PSG,Nasser Al Khelaifi yatangaje ko iyi kipe ishaka kugumana na Lionel Messi mu mwaka w’imikino utaha ariyo mpamvu iri gutegura uko baganira.

Uyu mugabo wari kuri stade Lusail I Doha ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi,yabwiye ibinyamakuru ko PSG igikeneye Messi

Yabwiye RMC Sport ati “Turifuza kugumana Leo Messi na Mbappé, nibyo.N’abakinnyi beza kandi babaye aba mbere mu gutsinda ibitego mu gikombe cy’isi

Ntabwo ndavuga byinshi kuri Messi kuko dufite gahunda yo kuganira nawe nyuma y’igikombe cy’isi.”

Messi afite amasezerano azamugeza mu mpeshyi y’umwaka utaha bivuze ko uyu mwaka w’imikino ariwo wa nyuma akina mu Bufaransa igihe yaba atongereye amasezerano.

Mu masezerano ya Lionel Messi harimo ko ashobora kongerwaho umwaka umwe ndetse PSG niwo yifuza kumuha.

Nubwo yatangiye nabi muri PSG,ubu Messi amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 19 yose amaze gukina.

Check out other tags:

Most Popular Articles