www.solo.rw Umusore w’imyaka 23 wimenyerezaga umwuga wo kwigisha mu mashuri abanza, yafatiwe mu cyuho akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.
Uyu musore yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 afatirwa mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri hafi y’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabungo yigishagaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, yabwiye IGIHE ko uwo musore mu bigaragara yari amaze iminsi aganiriza uwo munyeshuri ngo kuko babasanganye uwo mukobwa yari yaje ku ishuri atambaye imyenda y’ishuri.
Yagize ati “ Ni umusore wimenyereza umwuga wo kwigisha urebye yari asanzwe avugana n’uwo munyeshuri urebye bari baraye babivuganye aramushuka mugitondo aza kwiga atambaye imyenda y’ishuri, mugitondo rero ahageze uwo mwana aho kwiga ahita ajya kumureba, abandi bana bahise bamubura mu ishuri babibwira umuyobozi w’ikigo.”
Gititu Ntambara yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwakomeje gukurikirana busanga wa musore yajyanye uwo mukobwa iwe aho acumbitse bahamagara ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa bajya kubafata, bagezeyo basanze koko bari kumwe hahamagarwa inzego z’umutekano zijyana uwo musore kumufunga mu gihe uwo mwana w’umukobwa we yajyanywe kwa muganga gukorerwa ibizamini byerekana ko koko yasambanyijwe.
Yakomeje asaba ababyeyi n’abarezi kuba hafi y’abana babo bakabaganiriza bakamenya ibibashuka n’ibibazo bahura nabyo, kubijyanye n’abarimu bo yabasabye kwirinda kugaragara mu ngeso mbi ku bana bigisha ngo kuko bituma babatera icyizere.
Ati “ Ntabwo bikwiye ku muntu w’umurezi kubona urera abana ari nawe ubangiza, ntabwo twagira abana bazima bikomeje ikindi turasaba ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya ababashuka, bakamenya abo bavugana nabo, ubuyobozi bw’ikigo n’abarimu nabo turabasaba gukurikirana abana kuko iyo bavuye mu rugo bakaza kwiga baba bari mu biganza byabo.”
Uyu musore watawe muri yombi yari ari kwimenyereza umwuga wo kwigisha dore ko yari ari gusoza amashuri yisumbuye kuri TTC Zaza, umukobwa yasambanyije we ngo basanze afite imyaka 17 n’amezi aho yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza