spot_img

Amakuru mashya: Perezida wa congo ati Urwanda rurashaka kwigarurira ubutaka bwayo ndetse n’amabuye y’agaciro

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangarije mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ayoboye, ko ibintu bimeze nabi mu gihugu cye, cyane ko cyashotowe n’u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacyo.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye gikurikira inama yabaye ku wa Gatatu y’umutekano yigaga ku bibazo by’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC. Iyo nama yari yanzuye ko RDC ihagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda gusa ntabwo yigeze itangaza ayo ariyo.

Tshisekedi yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cye. M23 iherutse kwigarurira agace ka Bunagana ndetse iri mu nzira zigana i Rutshuru.

Ati “ Ibintu bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’Igihugu, kandi impamvu ni uko u Rwanda rushaka kwigarura ubutaka bwacu, bukungahaye kuri zahabu, coltan, cobalt kugira ngo burubyaze umusaruro mu nyungu zarwo.”

U Rwanda rwo rwakomeje gutangaza ko nta bufasha na buke buha M23 ndetse n’uyu mutwe ubwawo wavuze ko intwaro ukoresha uzambura FARDC cyangwa ukazigura nayo. Wanavuze ko ufite n’izo wari warahishe mu myaka ya 2013 ubwo abarwanyi bawo bashyiraga intwaro hasi bagahunga.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gutangaza ko iteganya gukomeza inzira y’ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati yarwo na RDC.

Ku rundi ruhande, Tshisekedi we yavuze ko yiteguye gukoresha inzira zose, yaba iz’igisirikare cyangwa se iza dipolomasi mu gukemura ibibazo bihari.•

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img