Silvio Berlusconi yasezeranye abakinnyi b’ikipe ayoboye ya Monza ko umwaka utaha nibatsinda AC Milan, Juventus na Inter Milan azabagurira indaya ubundi bakinezeza uko bashaka.
Tariki 14 Ukuboza 2022, yagiye Berlusconi yasangiye n’abakinnyi b’ikipe ye ubwo biteguraga iminsi mikuru, abasezeranya ko nibaramuka batsinze ikipe ya AC Milan cyangwa Inter Milan, azafata imodoka nini yuzuye indaya akayizana mu rwambariro umukino ukirangira n’igihembo cy’ibyo bazaba bamaze gukora.
Muri iyi nkuru yagarutsweho cyane n’ibinyamakuru bikomeye ku Isi nka DailyMail, The Guardian na The Mirror, Silvio Berlusconi yagize ati: “Umwaka utaha muzakina na AC Milan na Juventus nimugira ikipe mutsinda muri izi, nzazana imodoka yuzuye indaya mu rwambariro”.
Silvio Berlusconi yatangaje ko azaha abakinnyi be agahimbazamusyi k’abakobwa bicuruza
Monza iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere bwa mbere muri shampiyona y’u Butariyani uyu mwaka, ubu ikaba iri ku mwanya wa 14 mu makipe 20.
Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yahoze ari Perezida wa Ac Milan mu myaka isaga 30, mu 2018 akaba ari bwo yaguze ikipe ya Monza.
Monza izakina na Juventus na Inter Milan muri Mutarama umwaka utaha, naho ikipe na AC Milan muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.
Monza ni ikipe bwite ya Silvio Berlusconi yaguze nyuma yo kuva muri AC Milan