Mbabazi Shadia wamamaye mu myidagaduro nka Shaddyboo, yasomanye n’umusore bakundana biratinda nyuma y’uko basoje umwaka bari mu rukundo rutazira akangononwa mu bantu.
Bigaragara ko yari amukumbuye cyane nyuma y’uko akubutse i Burayi aho yari afite ibitaramo. Shaddyboo yasomye Manzi bamaze igihe bavugwa mu rukundo bimariranamo biratinda.
Urukundo rwa Shaddyboo na Manzi bakundana, rwamenyekanye ubwo aba bombi batangiraga gusangiza ababakurikirana amafoto n’amashusho bari kumwe ndetse rimwe na rimwe bagatamazwa n’amajoro babaga basohokanyemo.
Uyu mugore abinyujije kuri konti ye ya Instagram yongeye kwerekana urwo yakunze uyu musore maze amwimariramo biratinda kugeza ubwo amusomye ndetse abisangiza abamukurikira.
Usibye uku kumusoma, Shaddyboo yakurikije amagambo aya mashusho, agira ati: ’’Ibyiyumviro byo kuba ndi kumwe nawe aka kanya”, ashyiraho utumenyetso tw’umunwa nyuma y’uko yamusomaga.
Shaddyboo na Manzi bakundana
Shaddyboo uri gusoza umwaka afite umukunzi bitandukanye n’imyaka yabanje, abantu benshi bagaragaje ko bakwishimira kubona akora ubukwe kuva yakwinjira mu rukundo.
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.
Shaddyboo ntiyamurekuraga
Banyuzagamo bagaseka bose
Shaddybo afite urukumbuzi nyuma yo kuva i Burayi
Shaddyboo na Manzi
Umwaka uherutse gushyira bari kumwe
Ntasiba kumwereka urwo yamukunze