Inkuru dukesha igihe ivuga ko Umusirikare wa RDC yinjiye ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu yitwaje imbunda ya Machine Gun, atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, mu kwirwanaho baramurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.
Umupaka wa Petite Barrière uherereye mu Murenge wa Gisenyi, Umudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, mu Karere ka Rubavu.
Amakuru aturuka ku mupaka avuga ko ’Umusirikare wa RDC yaje mu Rwanda ari kurasa ku Bapolisi b’u Rwanda akomeretsa umwe. Abapolisi bagerageje kumucubya bamurasa isasu rya mbere riramufata akomeza guhatiriza, babonye amasasu abaye menshi aho bari bikinze, bahita bamurasa iryo mu mutwe.”
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko “umurambo uri hafi y’icyuma cy’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda”. Uyu musirikare yari yambaye impuzankano y’abarinda umukuru w’igihugu cya RDC.
Nta rwego na rumwe rw’u Rwanda ruratanga amakuru kuri iri sanganya, gusa ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko inzego z’iki gihugu ziri gukora iperereza ku byabaye.
Hari ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko uwo musirikare warashwe, yinjiye mu Rwanda yivovota, avuga ko agiye guhorera abavandimwe be baguye mu rugamba rushyamiranyije FARDC na M23.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.
Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo. Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.
Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.
Ku rundi ruhande, uyu mutwe na wo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga.
Ibikorwa by’ubushotoranyi bya RDC ku Rwanda bimaze kumenyerwa, aho muri iyi minsi abavuga Ikinyarwanda bibasiwe cyane. Bose bashinjwa kuba bafitanye isano n’u Rwanda, aho bafatwa bakagirirwa nabi, imitungo yabo igasahurwa.