Inkoranyamagambo ya Cambridge yavugishije benshi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’aho hahinduwe ibisobanuro byari bisanzwe ku ijambo “umugabo” n’ijambo “umugore”.
Inkuru ya New York Post ivuga ko impamvu nyamukuru yateye ibi, ari uguha rugari no kubaha uburenganzira bw’abahitamo niba baba abagabo cyangwa abagore, ariko ayo mahitamo bakayagira bamaze gukura kandi badashingiye ku gitsina bavutse bafite.
Ubu ibisobanuro by’ijambo “umugabo”, mu nkoranyamagambo ya Cambridge ni uko “ari umuntu ukuze, ubaho hanyuma agahishura ko yiyumva nk’uw’igitsinagabo kabone nubwo yaba yaravuzwe nk’uw’igitsinagore mu kuvuka kwe.”
Ku rundi ruhande na bwo “umugore” ryasobanuwe nk’ umuntu ukuze, ubaho hanyuma agahishura ko yiyumva nk’uw’igitsinagore kabone nubwo yaba yaravuzwe nk’uw’igitsinagabo mu kuvuka kwe.”
Ntihavuzwe rumwe kuri iki gikorwa cya Cambridge aho bamwe bagaragaje ko ari agahomamunwa abandi bakavuga ko ari ukurengera, mu gihe hari n’ababisamiye hejuru nk’inkuru ishyushye gusa batitaye kugira aho babihuriza na politiki cyangwa ibindi bigamije kuvuguruza ibyashingirwagaho umuntu afatwa nk’umugore undi agafatwa nk’umugabo.
Hari n’abandi babibonamo igitekerezo gikomeye cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina, ibyo bamwe bafata nk’uburenganzira bwa muntu.