Mu gihe abakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda bari bamaze iminsi bibaza ibyo Ish Kevin ahugiyemo cyane ko atari akigaragara cyane, kuri ubu amakuru ahari yizewe ahamya ko uyu musore amaze igihe yivuza imvune y’urutugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Ish Kevin yavuze ko mu mezi abiri ashize ubwo yari muri ‘gym’ yavunitse urutugu ndetse biba ngombwa ko abagwa kugira ngo akire neza.
Ibi uyu muraperi yabivuze ubwo yari abajijwe ibyo amaze iminsi ahugiyemo. Ati “Maze iminsi ndwaye, naje kuvunika urutugu biba ngombwa ko banambaga. Gusa ndashima Imana ko kugeza ubu meze neza ndi gukira.”
Uyu muraperi ahamya ko hari ibikorwa byinshi bye byabangamiwe n’iyi mvune, icyakora ubwo yari atangiye koroherwa mu minsi ishize akaba yarasimbukiye muri Tanzania aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Long Way’.
Ati “No mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo nari nkirwaye twayafashe nkiri gufata imiti.”
Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira iyo yise ‘Clout’ yakoranye na Ycee uri mu bakunzwe muri Nigeria.