Umuhanzikazi Jennifer Lopez (J Lo) avuga ko igikomere ahora agendana ku mutima ari icyo yatewe no gutandukana Ben Affleck mu mpera ya 2003 nubwo bongeye gusubirana mu 2021 bagakora ubukwe ku wa 20 Kanama 2022.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 53 mu kiganiro yagiranye na Apple Music yavuze ko bwa mbere atandukana na Ben Affleck mu myaka 20 ishize ari cyo gikomere kinini yagize mu buzima bwe.
Iki kiganiro cyibanze cyane kuri album ye nshya yise ‘This Is Me…Now’ ifitanye isano na ‘This Is Me…Then’ yakoze mu 2002.
Lopez yagize ati “Ibihe bya nyuma yo gutandukana byari bibabaje cyane. Igihe twari tumaze guhagarika ubukwe bwacu mu myaka 20 ishize, ni cyo kintu cyambabaje cyane mu buzima bwanjye. Mvugishije ukuri numvaga ngiye gupfa.”
Yakomeje agira ati “Byanyohereje ahantu ntatekerezaga kugera mu myaka 18 yari ikurikiyeho. Ntabwo nashoboraga kubyumva neza. Ariko ubu, ndabona ko byagize iherezo ryiza, rifite byinshi bitazigera na rimwe bibaho muri Hollywood.”
Muri iki kiganiro Jennifer Lopez yahishuye ko Album ya 3 yise ‘This Is Me…Then’ yari imeze nk’ibaruwa yandikiraga Ben Affleck ndetse ko uyu mugabo we azi buri jambo rigize indirimbo 13 ziyiriho.
Nyuma y’iyo album igaruka ku rukundo yise urw’ubuzima bwe Lopez avuga ko ibihuha byasohotse mu bitangazamakuru byasenye uru rukundo rw’ubuzima bwe.
Uyu muhanzikazi yahishuye ko iyi album nshya nayo izagaruka ku rukundo arimo rudasanzwe nyuma yo gusubirana na Ben Affleck.
Lopez uheruka gusohora album ya cyenda mu 2014 yise A.K.A yagize ati “Kuri iyi album tuzagaruka kuri ibi bihe ndimo nongeye guhura n’urukundo rw’ubuzima bwanjye, twamaze guhitamo ko tuzabana iteka, burya urukundo rw’ukuri rubaho.”
Affleck w’imyaka 50 na Lopez w’imyaka 53 ‘couple’ yabo yamamaye ku kazina ka Bennifer batangiye gukundana nyuma yo guhurira muri Filime yiswe “Gigli” mu 2002.
Jennifer Lopez yashakanye n’umugabo wa mbere Ojani Noa mu 1997 batandukana mu 1998, uwa kabiri ni Cris Judd bashakanye mu 2001 batandukana mu 2003, uwa Gatatu ni Marc Anthony bashakanye mu 2004 batandukana mu 2014.
Jennifer Lopez afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye na Marc Anthony.