Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022. Argentine yinjiyemo isabwa gutsinda uko byagenda kose, kugirango igumane icyizere cyo kugera mu mikino ya ⅛.
Yatangiye ifunga ibona ntakizere kuko igice cya mbere cyaranzwe nogukirira hagati Ku munota wa 32, Rodrigo de Paul yakorewe ikosa, umusifuzi atanga ’coup franc’ ariko Messi ayiteye, umunyezamu Ochoa ayikuramo.
Mu minota itanu y’inyongera, Argentine yakomeje gufunga Mexique nayo iryama mu izamu, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Ku munota wa 50 mu gice cya kabiri, Argentine yabonye ’coup franc’ nziza ku ikosa ryakorewe Angel Di Maria, ariko Messi ayitera hejuru y’izamu.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga, Argentine ikanyuzamo igasatira ari nako ikorerwa amakosa menshi. Yatangiye gukora impinduka, Julian Alvarez asimbura Lautaro Martinez.
Ku munota wa 63, Di Maria yazamukanye umupira neza, awuhereza Messi wari hanze y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye cyane rigendera hasi, umunyezamu Ochoa umupira ntiyawushyikira, abakunzi ba Argentine bariruhutsa, batangira kuririmba Messi wabo nk’ibisanzwe.
Argentine yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, ariko Mexique ikihagararaho.
Ku munota wa 86 nibwo Enzo Fernandez yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri, acunga uko umunyezamu ahaganze, umupira awushyira mu nguni yo hejuru maze ashimangira intsinzi.
Iminota itandatu y’inyongera ntacyo yahinduye, kuko umukino warangiye Argentine itsinze Mexique ibitego 2-0 bya Lionel Messi na Enzo Fernandez.
Argentine irasabwa kuzatsinda umukino wa nyuma mu itsinda izakinamo na Pologne ku wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 saa 21:00. Mexique na yo izaba ikina na Arabie Saoudite kuri izo saha.