Hatazwe moto zisaga 64 ku Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose tugize Akarere ka Nyanza n’abayobozi ba DASSO muburyo bwokoroherezwa akazi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022. Izo moto ni izizajya zibafasha kugera ku kazi bitabagoye no kujya kugakorera hirya no hino aho bashinzwe.
Akarere ka Nyanza katanze moto 64 harimo 51 z’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari na 13 z’Abayobozi ba DASSO ku karere no mu mirenge yose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko batekereje kuzitanga mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w’ibyo bakora, no kubongera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza.
Yavuze ko byagaragaye ko utugari dufite ubuso bunini ku buryo bitorohera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kugera muri buri Mudugudu n’amaguru, ndetse no kugera ku Biro by’Umurenge igihe yatumiwe mu nama kubera ingendo ndende.
Ati “Ibi bituma badatanga serivisi uko byifuzwa.”
Icyemezo cyo kubaha moto cyafashwe n’Akarere ka Nyanza bimaze kwemezwa n’Inama Njyanama yako.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirambi, Bisengiyaremye Jean Pierre, yavuze ko moto bahawe zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo.
Ati “Mu by’ukuri twagorwaga n’amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane iby’amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y’ibintu wigereye aho byabereye ntibyabaga byoroshye. Ndabona izi nzitwazo zikuweho, rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza.”
Kimwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abayobozi ba DASSO iyo bagiye mu bikorwa byo gufasha mu kubungabunga Umutekano mu Tugari, usanga bagira ikibazo cyo kugerayo byihuse kuko akenshi bagenda n’amaguru.
Bamwe muri bo bavuga ko kumenya no gukurikirana imikorere y’irondo, kurwanya ihohoterwa, gusubiza abana mu ishuri no kurwanya ibiyobyabwenge kandi nta buryo bworoshye bw’imigendere, cyari ikibazo cy’ingutu.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi, Murigo Adiel, yavuze ko izo moto zizabafasha gukora neza.
Ati “Iki gikorwa kirenze kuba moto nk’ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n’ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu bitatu kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi, ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yabasabye kurangwa n’umurava mu kazi kabo.
Ati “Imihigo mwarimo mugendamo biguruntege ubu birarangiye. Tubyumvikane rwose uwari ufite intege nke ubwo bizagaragara ko yari azifite mu mikorere, mu kumva akazi, mu kwitanga, mu gusobanukirwa neza inshingano, bizagaragara. Ntawe uzitwaza ngo simfite uko ngenda.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko n’utundi turere tuyibarizwamo turi gutegura uko twatanga moto ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abayobozi ba DASSO ku murenge no ku karere.