Inkuru dukeshe igihe ivuga ko Rwema Denis wabaye umujyanama w’abahanzi nka Urban Boys, Charly na Nina akanakorana igihe na The Mane Music, akaba asigaye ukorana bya hafi na Shaddyboo yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga.
Ku mugoroba wo ku wa 14 Kamena 2022 nibwo Rwema yarambitse ivi ku butaka asaba Uwase Faith bari bamaze imyaka itatu bakundana ko barushinga.
Uyu mukobwa na we utazuyaje yahise abyemera, bityo Rwema Denis amwambika impeta y’isezerano ry’uko biyemeje kurushinga.
Kuva mu mwaka wa 2014, Rwema Dennis [DJ Denischeetah] yari umwe mu bakozi ba Super Level aho yari ashinzwe kwita ku nyungu za Urban Boyz mu buryo bwa hafi.
Yakoranaga n’itsinda rikwirakwiza indirimbo z’aba bahanzi, kubaherekeza nka Dj wabo bwite no guhuza ibikorwa bibyara inyungu z’itsinda.
Aba bakoranye kugeza mu 2016 ubwo imikoranire yabo yazagamo umwuka mubi hagati yabo, aza guca inzira ze na Urban Boys inyura iyayo.
Kuva mu 2017 uyu musore yiyunze kuri Muyoboke Alex bafatanya gukurikiranira hafi ibikorwa by’itsinda rya muzika rya Charly na Nina.
Iri tsinda barakomezanyije kugeza no mu 2018 ubwo ryatandukanaga na Muyoboke Alex, Rwema asigara ari we ushinzwe inyungu z’aba bahanzikazi.
Icyakora imikoranire yabo ntabwo yatinze kuko baje gutandukana mu mpera za 2018. Kuva icyo gihe Rwema yahise yerekeza muri The Mane Music nayo atatinzemo kuko mu 2019 yaje gutandukana nayo.
Nyuma yo gutandukana na The Mane Music, Rwema yatangiye kuba umujyanama (Manager) wa Shaddyboo amufasha gushaka akazi by’umwihariko amasosiyete uyu mugore yamamaza.