spot_img

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni ikibazo gihangayikishije akarere k’ibiyaga bigari n’Isi muri rusange ariko gifite abagitiza umurindi ku isonga abanyapolitiki b’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda n’abambari babo.

Imyaka ibaye myinshi abatuye uburasirazuba bwa RDC badashyira uturago hasi kubera imirwano idasiba hagati y’imitwe y’inyeshyamba cyangwa n’ingabo za Leta. Mu myaka irenga 20, aka gace koherejwemo ingabo z’umuryango w’abibumbye Monusco ariko ntacyo yakoze.

Hambere aha umutwe wa M23 wubuye imirwano n’ingabo za Leta, FARDC yifatanyije na FDLR n’indi mitwe. Kugeza ubu uyu mutwe wafashe umupaka n’umujyi wa Bunagana, mu gihe abasirikare benshi ba RDC bahungiye muri Uganda bamwe mu modoka abandi n’amaguru.

Ubufatanye bwa FARDC na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bwibukije benshi uburyo uyu mutwe utahwemye kunywana n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’uyu munsi ukaba ufatanye agatoki ku kandi na bwo. Isano y’ubutegetsi bwa RDC n’imitwe y’inyeshyamba ni iyihe, kuki umutekano wabaye inzozi mu burasirazuba bwa RDC?.

Impuguke muri Politiki akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, abinyujije kuri Twitter yasobanuye uburyo abanyapolitiki ba RDC ari bo muzi w’ibibazo by’umutekano muke iki gihugu gifite

Mu igihe cy’ubukoloni muri RDC hari abaturage bahungaga bakajya mu mashyamba, bahunga iyicwa n’iyicarubozo bakorerwaga n’abakoloni.

Mu gihe cy’ubwigenge, bamaze kwica Patrice Lumumba nibwo abaturage mu bice byinshi bagize imyivumbagatanyo bafata intwaro barwanya leta ya Mobutu Sese Seko wari washyizweho n’abazungu, muri Kitwit Murele n’inyeshyamba zaraharwaniye.

Muri Kisangani naho hatangiye inyeshyamba zirwanya leta ya Mobutu aho niho hatangiriye inyeshyamba z’aba Mai-Mai (bakoreshaga amazi bitaga ay’umugisha abuza amasasu kubica..), izo nyeshyamba zarwanye kuva Kisangani kurangiza Uburasirazuba bwose bwa RDC.

Izi nyeshyamba zose ariko zaratsinzwe hagenda hasigara udutsiko duke duke harimo kamwe kayoborwaga na Laurent -Désire Kabila kagumye mu mashyamba ya Katanga ya ruguru, kacukuraga amabuye y’agaciro kakagurisha muri Tanzania. Uwo mutwe wa Laurent Kabila wiberaga mu mashyamba, Mobutu amera nk’uwibagiwe kuko ntacyo wari umutwaye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent-Dèsiré Kabila amaze kugera ku buyobozi muri RDC, yafashe interahamwe, Ex-FAR n’abandi bagiye batoza babinjiza mu gisirakare cy’igihugu. Yabijeje ko bazabohoza uburengerazuba bwa RDC bagafata ka Rwanda akabashyira ku butegetsi, ,ibyo byaramunaniye.

Umuhungu wa Laurent Désiré Kabila, ari we Joseph Kabila aho abereye Perezida yasanze iyo mirwano atayikomeza. Yemeye imishyikirano yabereye Sun City muri Afurika y’Epfo, bashyiraho guverinoma ihuriweho n’imitwe yose yamurwanyaga. Icyo gihe Kabila yabaye Perezida, Azarias Ruberwa na Jean Pierre Bemba bari bakuriye imitwe yamurwanya baba ba Visi Perezida.

Ba basirikare bose barimo Ex-FAR, interahamwe n’abandi bagiye batozwa nyuma, Kabila yarabafashe abakura mu ngabo za RDC abaha intwaro n’ibikoresho byose n’amafaranga arabazana abageza muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, ati “Ngaho murwane n’igihugu cyanyu nzajya mbafasha”.

Bageze muri RDC y’Iburasirazuba barica barakiza, bafata abagore ku ngufu, barica, barasahura, akanye-Congo kavuze bakagatikura bituma batangira gushaka uko bakwirwanaho; Mai-Mai ziravuka hirya no hino,

Uko imitwe y’inyeshyamba ikoreshwa n’abanyapolitiki

Tito Rutaremara avuga ko imitwe ya Mayi Mayi imaze kuvuka abanyapolitike ba RDC batangiye kuyikoresha kugira ngo babone ibirombe by’amabuye y’agaciro bagurisha hanze babone amafaranga yo gukora politiki no kwitoza mu matora yaba ayo ku rwego rw’intara n’igihugu.

Ayo mafaranga abafasha no gukora ’robbing’ mu ba Minisitiri n’abadepite bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika babafasha kubavuganira ku rwego mpuzamahanga. Ni cyo gituma iyo habayeho ikibazo mu Burasirazuba bwa RDC, abanyapolitike baho babeshyera u Rwanda abazungu bakabisamira hejuru batabanje kugenzura niba ibivugwa ari byo.

Iki kibazo kirakomeye, ubwo Perezida Felix Tshisekedi yatangiraga gutera intambwe yo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuna n’Amajyaruguru ya RDC, yashatse ko Uganda, Burundi n’u Rwanda bamufasha gukemure icyo kibazo.

Abanyapolitike bamwamaganira kure bavuga ko ashaka guha RDC u Rwanda, Perezida Tshisekedi bimuca intege, cyane cyane ko amatora ari hafi kuba muri RDC.

Aho RDC yinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu byo muri uyu muryango byashatse kurangiza iki kibazo bafatanyije na Tshisekedi babiha Uhuru Kenyatta ngo abikurikirane, abanyapolitike bo muri Congo y’Iburasirazuba barahaguruka barahagarara bavuga ko u Rwanda rubamereye nabi bashaka urwitwazo babuza M23 kujya mu mishyikirano yahuje imitwe y’abanye-Congo iri mu Burasirazuba bwa Congo.

M23 ibyumvise iva muri Uganda yari yarahungiye isubira mu birindiro yahozemo kera. Abanyapolitike bati “Tugize Imana” babwira abasirikare ba leta FARDC, FDLR na Nyatura batera M23 nayo irabashushubikanya ibaka imbunda ntoya n’inini.

Abanyapolitike n’abasirikare ba RDC bavuza akaruru batabaza Isi n’ubutaka bati “U Rwanda ni rwo rudutera kuko M23 yari yaratsinzwe ntaho yakura intwaro nini ” nyamara M23 imaze kuzibamburira muri Rumangabo.

Kugira ngo berekane ko ibyo bavuga ari byo barasa mu Rwanda inshuro ebyiri bakomeretsa abantu bangiza n’ibintu, u Rwanda rurabihorera.

Bafata utwana tw’udushumba turagiye ihene batwereke isi, abantu barabaseka bati aba si abasirikare. Bateka umutwe wo gufata abasirikare bari ku burinzi barabatwara u Rwanda rusaba kubagarura icyakora barabagarura.

Ikibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC uri mu maboko y’abanyapolitike bo mu Burasirazuba bwa RDC na Mai-Mai zabo zibarindira ibirombe bakuramo amafaranga yo kugurira abaturage, bakagura n’abanyapolitike b’u Burayi na Amerika.

Check out other tags:

Most Popular Articles