https://www.solo.rw/?p=162&preview=true Africa yacu ni umugabane ufite ibihugu bitandukanye kandi buri gihugu kikagira umuco wacyo wihariye udahuriyeho n’ibindi bihugu , ibyo bigatandukanya ibyo bihugu haba mu mico ndetse n’ibikorwa bakora, igitangaje ugasanga byinshi muri ibyo bihugu ugasanga harimo ubwoko nabwo bugiye butandukanye kandi bufite imico itandukanye, ari naho abanyarwanda bahereye bavuga bati”agahugu n’umuco wako”.
Ethiopia ni igihugu gitangaje kandi gifite abantu b’ubwoko butandukanye, aho gifite abantu b’ubwoko bitwa BODI banywa amaraso avanze n’amata ndetse muri abo bantu kugira ngo ubone icyubahiro mbese ube umuntu wubashwe ugomba kuba ufite inda nini bigaragara. Aba bodi ni abantu babayeho batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bakaba bayikorera ku kibaya cy’uruzi rwa omo ari naho batuye.
Ubworozi bwabo bw’ibanze ni inka. Inka ikaba itungo ry’ingenzi cyane kuri aba bantu kubera ko bayikuraho amata ndetse bakayivomamo n’amaraso yo kuvanga n’amata ngo banywe nk’ifunguro ryabo ry’ibanze, gusa kandi inka bakunda no kuyikoresha mu birori by’imigenzo yabo ya gakondo harimo n’ikirori cyo kwizihiza umwaka mushya.
Umwaka wo muri Ethiopia utangira mu kwezi kwa gatandatu ugereranije nuko twe tugendera kuri calendar isanzwe ya gregoire. Mu gihe twe tuba turi kwizihiza ibirori bya bonne anne nabo bakora ibirori byitwa ka el, bisobanuye ibirori by’abagabo babyibushye. Mu kwizihiza ibi birori bafata nk’ibyo gitangira umwaka, aba bodi bakora amarushanwa y’abasore babyibushye batarashaka abagore.
Muri ayo marushanwa barushanwa kunywa amaraso y’uruvange n’amata, kandi aba ari imihango ikomeye cyane kuko mu miryango 14 igize aba bodi, batoranyamo umusore umwe w’imyaka 14 bizeye ko ahiga abandi ubundi bagahangana ari 14 banywa amaraso avanze n’amata. Aya marushanwa ntago aba ari ayoroshye kuko kugira ngo umusore abashe kuyitabira bimufata amezi 14 ari mu myitozo.
Umusore uri mu myitozo yo kwitabira iri rushanwa hari ibyo aba atemerewe nko gukora imibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi aba ategetswe kubyukira kuri litiro 4 z’amata avanze n’amaraso akazinywa noneho agakomeza kujya anywa ayandi uko umunsi uri kugenda ukura. Ngo kubera kunywa amaraso avanze n’amata kandi bakabinywa ari byinshi, biba bitakiri ibanga kubona umuntu uri kuruka amaraso avanze n’amata kubera ukuntu baba babinyweye birenze urugero.
Umunsi w’amarushanwa iyo ugeze bisiga ivu ndetse n’ibyondo ubundi bakiyerekana mu mikino ngororamubiri. Noneho hagati muri iri rushanwa, hari aho bagera bakazenguruka ibiti byitwa bitagatifu noneho aha baba bavanze n’abagore. Muri uku kuzenguruka gutagatifu, abakemurampaka nabo baba bari kureba ngo bagenzure neza umuntu uratsinda amarushanwa, iyo birengiye bafata inka bakayica ndetse bakoresheje ibuye naryo bita ritagatifu, ubundi bakayikuramo amara, maze bakayakoresha bafindura icyo umwaka mushya ubahishiye.