spot_img

Amagambo meza 10 wabwira umukunzi wawe mbere yuko aryama

Abahanga mu by’ubuzima bavugako, kubwira amagambo meza umukunzi wawe agiye kuryama ari ingirakamaro, arara  atekereza amagambo meza wamubwiye, akamufasha kudatekereza cyane mubyo aba yiriwemo mubuzima busanzwe bwo gushakisha,akaruhuka neza kugirango mugitondo abyuke ameze neza

<script async src=”https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js?client=ca-pub-9046271473636109″
crossorigin=”anonymous”></script>

Aya magambo meza 10 y’urukundo nuyabwira umukunzi wawe agiye kuryama cg muryamye mwembi azasinzira neza .

1. Nta wundi muntu nifuza kuba ndikumwe nawe atari wowe, Ndifuzako wagumana nanjye ukangundira kugeza nsinziriye iri joro.

2.Muri ubu butumwa,nguhaye urukundo rwanjye rwose,ndifuza kuba naguhobera ngusomagura iyi saha.

3.Ndifuza ko twarangiza igicuku tuganira tudateze kurambirana,uri ibyishimo byo kunganiriza.

4.Nicishije bugufi ngo nereke umwiza wanjye kuri iyi si ko mukunda cyane kandi mwifuriza kunyurwa niri joro.

5.Kimwe mubigize ibihe nkunda buri munsi ni igihe nganira nawe ngana igitanda,uranshimisha.

6.Nanga urunuka iyo uri kure yanjye,mpora mbara iminsi ntegereje kongera kukubona gusa menya ko ngukunda,ijoro ryiza.

7.Ndabiziko uru ari urugendo rushya kuri twe, gusa tuzishima kuko ejo hazaza hatubikiye ibyiza,ni wowe uzamura amarangamutima yanjye.

8.Ndyamye ntegereje gusinzira gusa icyantwaye ibitekerezo ni uburyo nakugundira nkubonye.

9.Inzozi niyo mahirwe nsigaranye yo kubasha kukubona,ni yo mpamvu,shenge nkunda kuryama buri joro,nishimiye kongera kukubona.

10.Ndifuza ko wamenya ko ari wowe, wenyine undi mubwenge mbere y’uko ndyama Ndifuzako nakomeza kukubona na nyuma y’uko mbyutse. Ndagukunda

Niba ufite umukunzi ntaryame utamubwiye amwe muri ayo magambo meza y’urukundo.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img