Amakuru umwezi.rw avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yarasiwe mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze mu Intara y’Amajyaruguru imaze gukomeretsa abantu batatu bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Abantu yakomerekeje harimo ni umugore witwa Mukarugwiza Agnes w’Imyaka 34 n’umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve.
Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira muwa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga, yashimye intambwe abaturage bamaze kugeraho rwo gutanga amakuru mu gihe babonye hari inyamaswa yasohotse Pariki aho kwihutira kuyica.Yagize ati “
Turashimira abaturage uko bitwara mu gihe babonye inyamaswa isohotse muri Pariki aho bihutira kubimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo aho bishoboka isubizweyo itaragira uwo ikomeretsa.
Dusanga kugeza ubu baramaze gusobanukirwa akamaro ko kuzibungabunga birinda kuba bazica igihe zasohotse Pariki cyane cyane kuzishobora kuribwa.
Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuraswa yajyanwe n’abashinzwe kubungabunga umutekano wa Pariki kugira ngo itabwe hirindwa ko hagira abaturage bashobora kuyirya kandi ishobora kuba irwaye.”Muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habarurwa imbogo zigera kuri30.