Umuhanzi Afrique ari mu gahinda ka mukuru we witabye Imana yishwe n’impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 inkuru mbi yatashye mu muryango w’umuhanzi Afrique ubwo bamenyaga amakuru y’urupfu rwa mukuru we waguye mu mpanuka.
Ni amakuru Amakurumashya.rw yahamirijwe na Niz Beatz usanzwe ureberera inyungu z’uyu muhanzi mu muziki, aho yagize ati “Amakuru yo ni impamo, ubu turi mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya inkuru mbi y’urupfu rwa mukuru wa Afrique.”
Ku rundi ruhande ariko Niz Beatz wari mu modoka yerekeza I Nyagatare ari kumwe na Afrique yavuze ko nta makuru menshi baramenya kuri iyi mpanuka. Ati “Hari amakuru tutarabona, muri make menshi turayamenya nituhagera.”
Urupfu rwa mukuru wa Afrique rwahise rukoma mu nkokora ibikorwa bya muzika yari ari gutegura birimo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘My boo’.
Afrique ubusanzwe ni bucura iwabo akaba yakurikiraga uyu mukuru we witabye Imana ndetse na mushiki wabo wari ubarimo hagati.