Nk’uko ikinyamakuru amakurumashya.rw cyaganiriye n’abakobwa benshi ndetse n’abasore batubwiye impamvu nyinshi zituma umuhungu umaze kurunguruka cg gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa ahita amwanga kandi akamugendera Kure bishoboka
Abakobwa benshi bakunda kugirwaho n’icyo kibazo cyo kwangwa n’abahungu mugihe bamaze gukorana imibonano mbuza bitsina n’umuhungu bafitanye umubano, bityo kandi bibagiraho ingaruka zitandukanye harimo no kumva banze burundu igitsina gabo ndetse bamwe bibaviramo kutazongera kujya murukundo na rimwe
Abakobwa benshi usanga baba bafite impungenge k’ubahungu babasaba urukundo bacyeka ko bafite ibibagenza birimo no gukora imibonano mpuzabitsina
Twagiranye n’abahungu barenga 100 bamwe batubwiye ko ubundi umukobwa ukunda biba binagoye no kumwegera kuko n’iyo ugiye kumwegera wumva umutima uri kudiha bityo rero ntiwanabona aho uhera ntiwanamutinyuka kuko uwo ukunda ngo uramutinya
Naho umukobwa udakunda umwisanzuraho ukamubwira icyo ushaka cyose kugeza umusabye no gukora imibonano mpuzabitsina
Icyegeranyo cyakozwe kivuga ko iyo umukobwa akoranye imibonano mpuzabitsina n’umuhungu ivuga ko umukobwa ukoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu urukundo yamukundaga ruhita rwikuba inshuro zirenze icumi kurwo yakundaga umuhungu ni nayo mpamvu iyo umuhungu yanze uwo mukobwa bimuviramo Agahinda gakabije ndetse no kwiheba bikaba byamuviramo n’izindi ngaruka
Bakomeje bavuga ko iyo umuhungu akoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa ahita amwanga kandi urwo yamukundaga ruramanuka rukagera kuri zero kuko aba yamaze kurunguruka umukobwa ahita abona ntakindi akimukeneyeho agatangira ku gabanya imishyikirano n’umukobwa nyamara umukobwa bimugiraho ingaruka mbi cyane.