Icyegeranyo cyakozwe kivuga ko Agaciro k’ama-pound kamanutse cyane ugereranyije n’ak’amadolari, ku kigero cyaherukaga kubaho mu myaka myinshi ishize.
Ubwo ama-pound yataga agaciro cyane ku madolari byari mu myaka 37 ishize, ku wa 25 Gashyantare 1985, ubwo pound imwe ryavunjwaga $1.054.
Kuri uyu wa Mbere, ufite pound rimwe arahabwa idolari 1.035, bisobanuye ko agaciro k’ama-pound y’Abongereza kagabanyutseho 4% ugereranyije n’idolari ry’Abanyamerika. Ni ibintu bishobora gukomeza kubaho no mu mezi ari imbere.
Uku kumanuka cyane kw’agaciro k’ama-pound gukurikiye itangazo ryo ku wa Gatanu rya Minisitiri w’ubucuruzi w’u Bwongereza, Kwasi Kwarteng, wavuze ko igihugu cye gishobora kuzagabanya imisoro ku kigero cyaherukaga mu myaka 50 ishize.
Kuba ama-pound ari ku gitutu cy’idolari biraha ingufu Banki nkuru ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, zo gukomeza kuzamura ikigero itangiraho amadolari.
Ni mu gihe kandi ama-Euro nayo yataye agaciro ku idolari, aho ubu rimwe rivunjwa $0.964. Ni uguta agaciro kwaherukaga mu myaka 20 ishize.
Abashoramari bafite ubwoba bw’ihungabana ry’ubukungu mu Burayi rishobora kwiyongera bitewe no kuba umuhindo ugeze nta kimenyetso gihari cyo gukemura ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli na gaz cyangwa kurangiza intambara ya Ukraine.
Mu gihe ama-pound yakomeza gutakaza agaciro ku idolari, bisobanuye ko ibitumizwa mu mahanga nka gaz n’ibikomoka kuri peteroli byajya bigurwa mu madolari bityo ibiciro byabyo bikazamuka.
Ibindi bicuruzwa byo muri Amerika nabyo bizahenda ndetse ba mukerarugendo b’Abongereza basura Amerika bahure n’ikibazo cy’uko ayo basabwa kwishyura aziyongera ugereranyije na mbere.
Abashoramari batandukanye bakomeje gucungira hafi ibyo guta agaciro kw’ama-pound ndetse bamwe basanga Banki Nkuru y’u Bwongereza igomba gufata ibyemezo byihuse byo gukemura ikibazo.
Mu isura y’ubukungu, ama-pound arimo guta agaciro bidasanzwe bitewe n’ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli na gaz ndetse n’izamuka ry’ibiciro mu bihugu birindwi bikize bizwi nka G7.
Inzobere mu by’ubukungu Clifford Bennett, yasobanuye ko uko intambara yo muri Ukraine itinda cyangwa igakaza umurego, ama-pound n’ama-euro azakomeza guta agaciro.
Check out other tags: