spot_img

Umuhanzi bruce melodie Akigera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Nzeri 2022, Bruce Melodie yakiriwe n’itangazamakuru ryinshi

Umuhanzi bruce melodie Akigera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Nzeri 2022, Bruce Melodie yakiriwe n’itangazamakuru ryinshi ryifuzaga kumenya urugendo uyu muhanzi akubutsemo uko rwagenze.

Aganira n’itangazamakuru Bruce Melodie yavuze yanyuzwe n’uburyo Abarundi bakunda umuziki we ndetse anabashimira uburyo batahwemye kwitabira ibitaramo yahakoreye.

Ati “Abarundi ndabashimira ukuntu bitabiriye ibitaramo byanjye, erega nk’uko nabibabwiye ikibazo cyanjye nakigiranye n’umuntu umwe ntabwo ari Abarundi muri rusange. Ntihagire utwara ibintu nabi rwose!”.

Abajijwe niba avuye i Burundi ikibazo cye gikemutse, Bruce Melodie yavuze ko hari ibyarangiye n’ibindi bigikomeje, icyakora yirinze kubigarukaho ku buryo bwimbitse avuga ko ibintu bikiri mu butabera n’amategeko bigoye kubivugaho.

Ati “Simbizi neza niba ndamutse mvuze uko bihagaze kandi bikiri mu mategeko ntaba nkozemo amakosa, gusa mbijeje ko bizagenda neza.

Bruce Melodie wari usigaje igitaramo kimwe i Burundi yavuze ko avuyeyo atagikoze kuko hari ibyo atabashije kumvikana n’abari bagiteguye.

Bruce Melodie yabwiye abanyamakuru ko ikibazo yagiranye n’umuntu umwe kidakwiye kwitirirwa Igihugu

Me Bayisabe Irene ari mu bari bagiye kwakira Bruce Melodie asanzwe yunganira mu by’amategeko

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img