N’inkuru y’umukobwa witwa July wo muri afurika y’amajyepfo aho yatuganiriye inkuru ye ati “nifuriza buri muntu kurwara indwara Nk’iyanjye “.
Yatangiye agira ati”nitwa Jully navukiye muri afurika y’amajyepfo mugace ka soweto.ninjye mukuru mu muryango w’abana 4.mfite ababyeyi bombi.gusa papa wanjye amafaranga yakoreraga ntiyarahagije kugira ngo adutunge anaturihirire ishuri.
Papa yakoraga akazi ko kurinda banki. Mama yari umuhinzi.umuryango wacu warukennye .gusa nakundaga kubwira ababyeyi banjye ngo “Kandi umunsi umwe nzabatungura”.mama akambwira ngo”oya jully gute se”.
Nakundaga gufatira urugero kubasirikare ukuntu barwana kugeza kumwuka wanyuma.nkumva nanjye nzabikora ndetse nkifuza no kuba umusirikare ariko nanone nkumva sinshaka gusiga umuryango wanjye.
Umunsi umwe umugabo w’inshuti y’umuryango wacu yabwiye mama ati”ese n’ubundi to utabona amafaranga yo kumurihira kuri ririya shuri wamuretse akarivamo”.narababaye, ariko ndavuga ngo”kubabara ntacyo bimaze mugihe udakora impinduka.
Nakundaga gusubiramo aya magambo iyo nabaga mpuye nibinca intege.naje kubona umushinga uranyishyurira ndakomeza ndiga .gusa kw’ishuri bakundaga kunyita ngo “poor girl (agakobwa kagacyene).
byarambabazaga gusa nkibuka yamagambo.iyo najyaga kuryama nafataga umwanya wo gusenga gusa gusenga kwanjye kwari ukurira cyane cyane iyo babaga banyise rya Zina
Gusa umutima udacika intege uhora utsinda.naje kurangiza amashuri yanjye,ubu ndi rwiyemeza mirimo ukomeye mugace kacu babandi banyitaga poor girl turahura bakambwira ngo uraho neza boss lady (umukobwa w’umukire).
Ujyukomeza usenge kandi ube wowe umunsi umwe izuba rizakurasira.nkwifurije kurwara indwara Nk’iyanjye yo kudacika intege