N’inkuru y’umukobwa witwa keila utuye mu mujyi wa lagos uri hagati y’imyaka 22 na 24.aho yaganiriraga umunyamakuru wacu inkuru ati “ahari Ni Ihungabana Cyangwa Urwango”.
Atangira agira ati”ndi imfura mu muryango w’abana 3.nakuze nifuza ko mama yaba intwari yanjye Ariko ntibyigeze bikunda.
mfite ababyeyi bombi.ariko mama wanjye ntitwigeze tubana twumvikana .niyo habagaho kumvikana, ntibyamaraga igihe.abo tuvukana turakurikirana cyane kuko ,unkurikira turutana imyaka 2.kubera ukuntu mama yamfataga, byatumaga ntekereza ko ahari mfite virusi itera sida, cyangwa se hakaba haricyambayeho ndi muto cyigatuma atankunda.
naje kujya kwa muganga nsanga ndimuzima.umubyeyi wanjye yarantotezaga akambwira ko ntacyo nzamarira umuryango,ko ntacyo nzigezaho nd’umuhombyi (looser).nageze ubwo ntekereza kuva murugo ariko,ndabireka kuko numvaga inzozi zanjye zahita zirangira.ubuzima bwarangoye bikomeye kugeza n’uyu munsi.
narangije amashuri yanjye mbona akazi muruganda (factory).kuko twari turi mubuzima bwo gushakisha,umushahara nahembwaga wose nawuhaga umubyeyi wanjye.kugira ngo basi abone ko turikumwe, ariko ntagihinduka.inshuti zanjye zarambwiraga ngo nanjye mwange ariko nkabona niyo nagenda icyiduhuza nticyavaho.
narababaraga nkavuga ko ntazigera mubabarira ariko nkongera nkavuga ngo”ntawamenya umubyeyi aba yaraciye muri byinshi mbere yuko uvuka wenda ni Ihungabana Cyangwa Urwango.
Umubyeyi n’umubyeyi Kandi n’umuntu ufite icyintu asobanuye kinini mubuzima bwa muntu sinzi nanjye uko nafata umubyeyi wanjye n’ibintu ankorera nibyo yankoreye.