APR FC yabaye ikipe ya mbere itsindiye kuri sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa

1143

APR FC yatsinze Police FC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro sitade Amahoro biyigira ikipe ya mbere itsindiye kuri iyi sitade kuva yavugururwa.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Nyakanga 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’ubwingenge.

Kuri uyu wa mbere nibwo hafunguwe ku mugaragaro sitade Amahoro nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Dr. Patrice Motsepe nibo bafunguye ku mugaragaro iyi sitade.

Kuri uyu munsi hari hanateganyijwe umukino uzwi nka Derby y’umutekano wahuje APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Umukino watangiye saa 17:00 z’umugoroba, usifurirwa na TWAGIRUMUKIZA Abdoulkalim mu kibuga hagati, KARANGWA Justin na NDAYISABA Said bari ku ruhande, ISHIMWE Jean Claude ari umusifuzi wa kane naho HAKIZIMANA Ambroise niwe wari komiseri w’umukino.

Wari umukino wa mbere ku mutoza Darko Novic wa APR FC umaze iminsi 10 yerekanywe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, ukaba umukino wa mbere umutoza MASHAMI Vincent wa Police FC atoreje kuri sitade Amahoro nyuma y’uko ivuguruwe.

Mu bakinnyi bashya APR FC yaguze ntanumwe yabanje mu kibuga, naho Police FC mu bakinnyi iherutse kugura yabanjemo ISHIMWE Christian wavuye muri APR FC n’umurundi MSANGA Henry wavuye muri Flambeau du Centre FC yo mu Burundi ukina mu kibuga hagati.

Umukino watangiye umupira ukinirwa mu kibuga hagati, ntakipe isatira izamu ry’indi mu buryo ubona ko bwavamo igitego.

Bigeze ku munota wa 12 nibwo MUGISHA Gilbert ‘Barafinda’ yafashe umwanzuro avuye ku ruhande rw’ibumoso yakinaga maze acenga asatira urubuga rw’umuzamu RUKUNDO Onesime wa Police FC niko kumutungura amutsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu minota 45 y’igice cya kabiri, Police FC yihariye umukino cyane ishaka kwishyura ariko biba iyanga.

Umukino warangiye ntagitego kinjiye mu izamu rya Pavelh Ndzila wa APR FC bityo APR FC irangiza umukino itsinze igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri kandi, abatoza ku mpande zombi baboneyeho kugerageza abakinnyi bashya mu makipe yabo.

Darko Novic yashyizemo Byiringiro Gilbert wavuye muri Marine FC, DUSHIMIRIMANA Olivier ‘Ruzungu’ wavuye muri Bugesera FC, TUYISENGE Arsene wavuye muri Rayon Sports n’umunya-Senegal Aliou SOUANE wavuye muri ASC Jaraaf yo muri Senegal ukina nka myugariro.

MASHAMI Vincent nawe mu gice cya kabiri yashyizemo abakinnyi bashya Police FC iherutse gusinyisha barimo IRADUKUNDA Simeon wavuye muri Gorilla FC, KIRONGOZI Richard wavuye muri Kiyovu Sports, umuzamu NIYONGIRA Patience wavuye muri Bugesera FC na INGABIRE Christian wazamuwe mu ikipe nkuru ya Police FC avuye muri Interforce.

APR FC ibaye ikipe ya mbere iboneye intsinzi kuri sitade Amahoro, mu gihe MUGISHA Gilbert abaye umukinnyi wa mbere utsindiye igitego kuri iyi sitade nyuma y’uko ivuguruwe.

Uyu ariko si wo mukino wa mbere ubereye kuri sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa kuko na tariki 15 Kamena 2024, APR FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 ubwo abanyarwanda basogongezwaga kuri iyi sitade.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya MUGISHA Gilbert
Umutoza mushya wa APR FC, Darko Novic yatsinze umukino we wa mbere nk’umutoza mukuru
Abapolisi bari benshi baje gushyigikira Police FC
Abasirikare bari benshi baje gushyigikira APR FC