Apotre Yongwe yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 RWF

760

Pasiteri HARERIMANA Joseph uzwi nka ‘Apotre Yongwe’ ushinjwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yasabiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ko yahamywa iki cyaha, agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amanyarwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 nibwo Apotre Yongwe yongeye kwitaba urukiko bwa mbere tariki 23 Ukwakira 2023. Yongwe yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2023.

Apotre Yongwe yaburanye yemera icyaha akurikiranyweho. Ubwo yabazwaga niba yemera icyaha yagize ati;”Ndemera ibyo Ubushinjacyaha bunkurikiranyeho nkabisabira imbabazi. Icyaha nkurikiranywe kigizwe n’ibice bibiri; gishingiye ku byo nizera nk’umupasiteri, ikindi kikaba gishingiye ku bantu bandega kandi dufitanye amasezerano.

Apotre Yongwe yavuze ko amwe mu mashusho yakwirakwijwe ashishikariza abantu gutura byaturutse ku kuba bari bafashijwe kandi ko yabikoze atagamije kwiba kuko ibyo yanabibwirije mu rusengero rutari urwe.

Apotre Yongwe yagarutse ku bantu bamureze kubambura bagiye batandukanye; yavuze kuri Dr SAFARI Ernest wabaye umukristu we, uyu yamutije imodoka ariko ifite ibibazo byo gukosoza niko guha Yongwe miliyoni 2 RWF zo kubanza gukoresha iyi modoka, Yongwe ubwe yemera ko yahawe aya mafaranga.

Dr Safari yaje guhindura ibitekerezo ahitamo kujyana imodoka ye mu igaraje kuko yari ifite ibibazo niko gusaba Yongwe ko yishyura ku yo yari yaramaze kumuha. Yongwe avuga ko igaraje yaryishyuye arenga ibihumbi 850 RWF hanyuma asigaye ayamuha mu ntoki.

Apotre yagaragaje ko uwitwa Daniel yamugurije ibihumbi 500 RWF gusa ngo yaje kumwishyura ibihumbi 380 RWF kuri telefone ye, avuga ko ayarasigaye yari kuyamuha uretse ko bahise bafunga aho basengeraga.

Apotre Yongwe yavuze ko uwitwa NGABONZIZA Jean Pierre yamugurije miliyoni 2.5 RWF, yavuze ko bamufunze bari mu biganiro byo kugira ngo amwishyure ayo mafaranga ndetse ko Jean Pierre yifuzwaga guhabwa amafaranga yose icyarimwe aho kuba mu byiciro.

Aporte Yongwe yabwiye urukiko ko hari uwamureze avuga ko yamugurije ibihumbi 20 RWF gusa uyu we yavuze ko atamuzi ku buryo yari kumwambura ayo mafaranga.

Ku ngingo y’abamureze ubushukanyi n’uburiganya bishingiye ku byo yabwirizaga, Yongwe yavuze ko hari abo yasengeraga bagakira abandi yabasengera ntibakire rero ko atabibazwa keretse habaye hari uwo yanze gusengera.

Apotre Yongwe yavuze ko yatangiye kwaka amafaranga abo yasengeraga kuko bari bamaze kuba benshi bigatuma ata imirimo ye ngo abasengere.

Yahamije ko kandi imbuga nkoranyambaga zagize uruhare runini mu kuremereza ibyaha aregwa.

Yahishyuye ko kandi ubwo yatabwaga muri yombi yasenze Imana ngo atajyanwa mu igororero rya Mageragere gusa bikanga bikaba iby’ubusa.

Ubushyinjacyaha bwasabye urukuko rw’ibanza rwa Gasabo guhamya Apotre Yongwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 5 RWF. Bwasabye kandi ko yasubiza amafaranga y’abantu bose bayamuhaye abizeza ibyiza ariko ntibabibone.

Apotre Yongwe yemeye ko yakwishyura abantu bose bamuhaye amafaranga n’ubwo avuga ko atazi ingano y’amafaranga yakiriye muri ubwo buryo. Yavuze ko kandi nyuma yo kwerekwa ko ibyo yakoze bigize icyaha yiteguye kubireka kandi agafatanya n’izindi nzego kwigisha abapasiteri kureka imyitwarire nk’iyo yamuranze.