spot_img

Hari hashize iminsi umuhanzi ukomeye cyane Kandi ukunzwe nabatari bake yaba hano mu Rwanda ndetse nohanze yarwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ari hano mu Rwanda mubiruhuko ariko kuza kwe byavuyemo ikintu gikomeye kandi cyashimishije benshi.

Nyuma y’igihe kirekire hategerejwe igihe The Ben na Pamella bazakorera ubukwe kera kabaye ama tariki yamenyekanye.
Tariki 27 Ukuboza 2023, Abazi kwambara baturutse impande n’impande bazahurira Convetion Center, aho ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella buzabera maze bizihirwe.

Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe Abanyarwanda muri rusange, imyidagaduro nyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, bategerezanyije amatsiko ibi birori.

Ni ubukwe biteganyijwe ko buzaranga ndetse bunapfundikire umwaka wa 2023 bitewe n’uburyo butegerejwe.

Iyi tariki ndetse n’aho ubukwe buzabera, bigiye hanze mu gihe The Ben amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu biruhuko no kurangiza imwe mu myiteguro y’ubukwe.

The Ben ari mu bahanzi bazamuye ibendera ry’u Rwanda kuruhando mpuzamahanga ndetse n’imyitwarire yabo ibera abandi urugero mu kwerekana neza isura y’umuhanzi.

Tariki 18 Ukwakira 2022, ni bwo The Ben yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakundana, ni mu birori byabereye mu birwa bya Maldives aho bari bamaze iminsi mu biruhuko.

Pamella ni we mukobwa rukumbi uzwi wakundanye na The Ben mu buryo buzwi, kuva uyu musore yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2008

Check out other tags:

Most Popular Articles