25 nibo Amavubi yitwaje mu gihugu cya Côte d’Ivoire guhatana na Benin.

440

Kuri uyu wa wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.

Byari murukerera ku isaha ya saa saba za mugitondo nibwo AMAVUBI  yahagurutse ku kibuga cy’indege aho igiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’iki gikombe kizabera muri Maroc hagati y’ukwezi k’Ukoboza 2025 ndetse na Mutarama 2026 uzabera kuri Félix Houphouët-Boigny tariki 11 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho umutoza Frank Spittler mu bakinnyi 38 yari yahamagaye ku ikubitiro, yajyanyemo 25.

Mu bakinnyi Frank Spittler umutoza wa AMAVUBI yajyanye harimo abakinnyi barimo 11 bakina mu Rwanda ari bo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Fitina Omborenga na Muhire Kevin ba Rayon Sports, Mbonyumwami Thaiba wa Marine FC ndetse na Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco ba APR FC abandi bose bakaba bakina hanze y’u Rwanda barimo na rutahizamu Johan Marvin Kury ukinira Yverdon Sport FC yo mu Busuwisi uhamagawe ku nshuro ya mbere.Johan Marvin Kury wahamagawe ku nshuro ya mbere ari muri 25 berekeje muri Côte d'Ivoire mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere

Johan Marvin Kury wahamagawe ku nshuro ya mbere ari muri 25 berekeje muri Côte d’Ivoire mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere

Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa gatatu, Amavubi tariki 15 Ukwakira 2024 azakira Benin ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku munsi wa kane. Amavubi mu mikino ibiri amaze gukina kugeza ubu afitemo amanota abiri nyuma yo kunganyiriza na Libya iwayo 1-1 ku munsi wa mbere, no kunganyiriza na Nigeria kuri Stade Amahoro 0-0 ku munsi wa kabiri.