Umuhanzi Giramata ubarizwa muri label ya MIE empire yashyize indirimbo ya mbere kuva yatangira gukorana na MIE mumezi make ashize asinyanye amasezerano yo gukorana na MIE empire
Nyuma y’amasaha make indirimbo ya Giramata ayishyize hanze abantu ntabwo bari kuyuvugaho rumwe muburyo numwe cyangwa ubundi kuko bamwe bari kuvuga ko isondetse ugereranyije n’izo MIE yagiye ishyira hanze z’abahanzi bakorera muri MIE nka vestine na dorcas ndetse na niyo Bosco
Bivugwa ko amashusho yayo akennye cyane muburyo bugaragarira buri we kuko ababizobereye MO ibijyane na shooting bavuga ko iyo video irimo scene imwe idahinduka ndetse n’imyambarire idahinduka biba biterwa n’ubushobozi buke baba barashyize mu ndirimbo
Bamwe bari kwibaza impamvu MIE empire yakoreye Abahanzi bayisanzwemo nka vestine na dorcas indirimbo nziza kandi zifite n’amashusho Meza ndetse hagaragaramo imyambarire igezweho muburyo bugaragarira buri wese hanyuma bagera kuri Giramata bagakora video Isa n’aho ari ukwiyeranja
Amakurumashya.rw ubwo yamenyaga Aya makuru ari kuvugwa n’abakunzi n’umuhanzi kazi Giramata wowe muri Gira music yagerage kuvugisha ubuyobozi bwa MIE empire ariko ntibabashije kuvugana.